in

Gahutu André wakoraga mu ikipe y’umujyi, ari kubyina imbyino ya nyuma aho yari yagize iwabo

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali Women Football, bwamaze gusezerera Mamelodi Gahutu André wari uyimazemo imyaka akavagari.

Muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwamo ibibazo byinshi birimo ko bamwe mu bakozi ba yo bakora bacungana ku jisho buri umwe yifuza ko mugenzi we akazi ke kakangirika ngo abiryozwe.

Umwe mu bakomeje gushyirwa mu majwi kenshi, ni Gahutu André uzwi nka Membre wari umukozi ukurikirana ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi ariko wari n’Umucungamari w’ikipe.

Amakuru twamenye, ni uko uyu musaza wari umaze imyaka 13 muri iyi kipe, yamaze kubwirwa n’ubuyobozi ko amasezerano ye nayasoza nta yandi azahabwa kuko atazaba atakiri umukozi.

Amasezerano ya Membre, amakuru avuga ko azarangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukuboza uyu mwaka.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Papa Sava noneho yaje yambaye ipantaro nka zimwe z’umuhanzi Burna Boy! Imyambarire ya Nitegeka Gratie uri kwambara nk’abaraperi ikomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO

Dr Apôtre Paul Gitwaza yasubitse igiterane yari ateganyijwe gukorera muri Israel