in

Fuadi na Gicumbi baradusekeje cyane| Burya bose bavukiye mu Butaliyani| Uwo bakorana arabatunguye

Fuadi na Gicumbi banyuzagamo bagatera urwenya

Fuadi Uwihanganye ndetse na Benjamin Gicumbi bakorera B&B Fm Umwez batunguwe numwe mu banyamakuru bakorana ariwe Elie Baryinyonza. Ibi byabereye mu kiganiro bagiranye na Yago Tv Show.

Muri iki kiganiro Fuadi na Gicumbi bateyemo urwenya rwinshi aho bavuze ko aba bombi bakomoka mu mijyi yo mu gihugu cy’Ubutaliyani. Gicumbi yavuze ko akomoka mu mujyi wa Monza ho mu Butaliyani naho Fuadi yavuze ko akomoka mu mujyi wa Venice. Aba bombi kandi bavuze ko bari bashyigikiye ikipe y’Ubutaliyani muri Euro 2020 yaje no kwegukanwa n’Ubutaliyani.

Fuadi na Gicumbi baje gutungurwa na Baryinyonza bakorana kuri B&B aho yabazaniye impano abashimira ko bamubaye hafi ndetse anabashimira uko bakorana mu kazi kabo ka buri munsi. Fuadi na Gicumbi bamushimiye cyane ndetse banamwifuriza gukomeza gutera imbere mu byo akora byose.

Fuadi na Gicumbi banyuzagamo bagatera urwenya
Gicumbi arimo guha inama mugenzi wabo Baryinyonza bakorana kuri B&B FM UMWEZI

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nakundanye n’umuhungu akajya antegeka kuryamana n’inshuti ze! Uwo muhungu arashaka ko tubana? Mwemerere koko? Mungire inama

Kanye West mu gahinda gakomeye nyuma yo kubengwa yasimbuje Kim Kardashian.