in

Kanye West mu gahinda gakomeye nyuma yo kubengwa yasimbuje Kim Kardashian.

Umuhanzi w’umuraperi Kanya West uherutse gutandukana n’uwari umugore we, Kim Kardashian kuri ubu ari mu gahinda nyuma yo kuba atakiri mu rukundo n’umukobwa yari ytangiye gukundana na we.

Mu mpera z’ukwezi kwa 5 nibwo byamenyekanye ko Kanye West yamaze kubona umukunzi mushya Irina Shayk asimbuza Kim Kardashian batandukanye.Irina Shayk umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime niwe mugore wari wamaze gutwara umutima wa Kanye West gusa ibi bikaba byamaze guhagarara nyuma y’aho bimenyekaniye ko Irina Shayk atagishaka gukomezanya nawe.

Inkuru y’uko Irina Shayk yasabye Kanye West ko bakwibera inshuti zisanzwe ikomeje kugenda ivugwa hirya no hino mu binyamakuru mpuzamahanga byandika ku myidagaduro. Aya makuru kandi yatangajwe n’umwe mu bantu b’inshuti za hafi za Irina Shayk wagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru People Magazine aho yatangaje byinshi ku mubano wa Kanye West na Irina Shayk wakonje.

Yatangaje ati: ”Irina Shayk ntabwo agikunda Kanye West nka mbere, asigaye amufata nk’inshuti isanzwe kuko yabonye batazashobokana. Irina aherutse kwanga kujyana na Kanye West mu Bufaransa mu gikorwa cya Paris Fashion Week kuko ntashaka ko abantu bakomeza gutekereza ko bakundana. Kanye West nawe arabizi ko ibyabo byarangiye kuko Irina Shayk yamusabye ko baba inshuti zisanzwe”.

Ikinyamakuru US Weekly cyo cyatangaje ko urukundo rwa Kanye West n’umunyamideli Irina Shayk rwahagaze ndetse ko aba bombi batakivugana nka mbere bitewe n’uko Irina Shayk yasabye uyu muherwe ko bakwibera inshuti aho kugirango babe abakunzi, ibi bakaba babikesha Daniel Moon umukozi wa Kanye West uzwiho kuba ariwe unamukorera imisatsi (Kanye West’s Hair Stylist).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fuadi na Gicumbi baradusekeje cyane| Burya bose bavukiye mu Butaliyani| Uwo bakorana arabatunguye

Ngibi ibintu byagufasha guhagarika kugona mu gihe usinziriye