Mu kiganiro yagiranye na Gjc Media Tv ikorera kuri Youtube Fridaus wabyaranye na Ndimbati yavuze ko yishimiye ifungurwa rya Ndimbati kandi ko ari Imana yabikoze.
Fridaus avuga ko kuri we icyo yifuza kuri Ndimbati ari uko yarera abana be akabamenya nta kindi kibahuza.
Ati”Sinteze kuba umugore we kandi nta n’ikindi mukeneyeho mu buzima bwanjye busanzwe uretse kumusaba kwita ku bana be akabamenya cyane ko yagiye anagaragaza ko abafitiye impuhwe biri no mu byatumye abantu benshi bamugirira impuhwe.
Fridaus avuga ko ubwo yajyanaga ikirego atatekerezaga ko bamufunga kuko we icyo yashakaga cyane yashakaga indezo z’umwana.
Umunyamakuru yamubajije icyo yifuzaga ko urukiko rwakurikiza ubwo Ndimbati yasabaga gufungurwa avuga ko yifuzaga ko urukiko rugendera ku kifuzo cya Ndimbati kuko mu kwisobanura kwe yavugaga ko ashaka kurekurwa akita ku bana kandi nawe aricyo yashakaga.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bimwe mu bintu byamubabaje ari ukuba Ndimbati yaravuze ko bahuriye ku muhanda, avuga ko ubu icyo yamusaba ari ukwirinda mu magambo avuga ati”Acunge ururimi rwe yirinde mu magambo avuga”.
Fridaus avuga ko nubwo yishimiye ifungurwa rya Ndimbati atarishima neza kugeza igihe azatangira kurera abana be nkuko abana bakwiye kurerwa.