in

Football yo mu Rwanda iteza imbere amarozi kurusha abakinnyi, yongeye kugaragaza urwego rwiza rw’amarozi bagezeho

Rutahizamu Smailla Moro wakoraga imigenzo irimo kuryama hasi akarambarara, akamena amazi mu ntoki akayisiga ku bibero ayatongereraho amagambo menshi, yageze aho aryama hanze y’ikibuga abaganga baza kumwitaho, gusa ibi benshi babifashe nko kujijisha ngo abasifuzi babone ko afite ikindi kibazo cy’uburwayi.

Ku rundi ruhande ikipe ya Etincelles FC yatunguye abari bitabiriye umukino kuri Stade ya Rusizi kuko bumvaga amajwi aturuka mu rwambariro aririmba indirimbo ikunzwe na benshi mu matorero yakiriye agakiza yitwa “Iyo Mana dusenga irakomeye”, ari nako banyuzagamo bagasirimba, ibi byafatwaga nk’intwaro yayifasha gutsinda uyu mukino.

Abizeraga ko ari isengesho ryera, batunguwe no kubona imigenzo yatangiranye n’umukino.

Myugariro wa Espoir FC Munezero Fiston we mu migenzo yakoraga, yapfukamye iruhande rw’ikibuga n’amavi abiri, agacishamo agashinga ivi rimwe, akavuga amagambo menshi ari nako acunga ku jisho mukeba Smailla Moro ngo arebe ko yamubanziriza mu kibuga, na we akabona kumukurikira, ubundi akagendagenda iruhande rw’ikibuga. Ibi byose byabaga umukino uri kuba.

Byageze ku munota wa karindwi w’umukino, umusifuzi wa kane asaba Munezero ko niba adashaka kujya mu kibuga yazamuka mu bafana, gusa ibi ntacyo byatanze kuko imigenzo yaje kujya mbere.

Ku munota wa 10 n’amasegonda 15 nibwo rutahizamu Smailla Moro yaje kwinjira mu kibuga abanje gusaba uruhushya umusifuzi wo hagati Nizeyimana Isiaq, nyuma y’amasegonda atanu gusa na myugariro Munezero Fiston asaba uruhushya yinjira mu kibuga, umukino ubona gukinwa n’abakinnyi buzuye ari 11.

Iyi ntsinzi iyishyira ku mwanya wa gatandatu n’amanota 22 mu mikino 14, mu gihe Espoir FC yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi gusa.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wari urangije kaminuza yaburiwe irengero yagiye gusura sheri we

Mu myaka urindwi (7) ishize ubuhanuzi ko Messi atwara igikombe cy’isi, uno munsi bugiye gusohora cyangwa ijambo ry’Imana risohore