in

Fofo wo muri Papa Sava yahishuye ko agiye kurongorwa vuba||Anavuga amabanga y’umukunzi we.

Niwemubyeyi Noella wamenyekanye cyane muri filime ya Papa Sava nka Fofo, yahishuye ko ubukwe bwe bwegereje ,ndetse avuga ku mukunzi we.

Fofo amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n’umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.

Uyu mukobwa yaganiriye na ISIMBI TV ahishura ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.

Yagize ati “Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n’akazi kenshi nakoreye muri Tanzania.”

Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw’umubano.

Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n’ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yashatse gutungura umugabo we ngo basangire ibya mu gitondo, birangira bamumennyeho amazi ashyushye.

Akumiro: i Kigali abagore babiri b’indaya barwaniye umugabo bafite inzembe barakebagurana bikomeye hafi yo kwicana.