in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Florentine

Amazina

Ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kilatini ku izjna Florentius rikaba risobanura uburumbuke.

Bimwe mu biranga ba Florentine

Florentine ni umuntu uhora atungurana mu bintu byose, hari igihe ibyo wari umwitezeho atabikora, hari n’igihe uba uziko ari umuntu udapfa kuvuga noneho mugahura avuga amagambo menshi.

Ni umuntu wambara neza, ibijyanye no kwirimbisha arabyumva cyane, gusa iyo mugize icyo mupfa arakibika kugeza igihe yihoreye.

Ni umuntu udapfana ijambo kandi icyo yiyemeje aragikora.

Usanga akunda gusoma ibitabo, agakunda ibijyanye n’ubugeni kuko ari byo bintu akora yumva atuje afite umutekano we.

Hari igihe ariko Florentine yumva adakunzwe kubera ko kuba adasamara bituma atagira inshuti nyinshi zimwibonamo.

Florentine ariko ni umunyabugugu niyo muri inshuti muraganira mugakundana ariko nta kintu kimuvaho.

Ni umuntu witanga ariko ugiririra ishyari abandi iyo hari icyo bamurushije mu iterambere.

N’ibitari ibanga we arabihisha ku buryo atanakubwira ibyo yumva yifuza kuzageraho mu buzima bwe bw’ahazaza.

Ntajya aruhuka n’ubwonko bwe buba buhuze afite ibyo arimo gutekerezaho buri gihe.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Florence

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa François