in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Florence

Amazina

Florence ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kilatini ku izina Florentius rikaba risobanura indabyo zikibumbura cyangwa se zigitangira kuraba.

Bamwe bandika Florrie, Flossie, Floella , Fiorenza, Fiorenzo Florentia, Florentius Florencio, Florencia, Florencio.

Bimwe mu biranga ba Florence

Ni umuntu w’amafiyeri, uzi kujyanisha, haba mu myambarire amenya ibijyanye akanabitoza abandi. Mu nzu aba azi uburyo bwinshi butandukanye ashobora guteguramo inzu igasa neza.

Mu gikoni aba azi guteka no kumenya gutaka ibiryo ku buryo ubibonye wese, abyibazaho. Ni umuntu ugira umutima woroshye, mushobora kuba muganira ibintu bisanzwe ntumenye ikimurijije.

Azi gushakisha ifaranga, bitewe n’uko akunda ibintu byiza kandi bigezweho , aba azi n’uburyo yakora cyane ngo abone amafaranga yatuma atazajya abura icyo akunda.

Yumva umuntu akunda, nta kibi cyamugeraho, ibyo bituma hari ubwo yivanga mu bibazo by’abandi ngo arengere inshuti ze.

Mu rukundo aba ashaka ubuzima bworoshye bwo guteteshwa, ibyo bituma ba Florence batinda gushaka bagishakisha umuntu wahuza n’uko babyifuza.

Iyo akiri umwana, Florence aba akunda inkuru, kwicara aho yumva bavuga utuntu dutandukanye kandi niyo akuze usanga hari ubwo abikurana. Iyo abaye umugore yita ku bintu agashyira akazirana n’umuntu umuvangira mu byo yateguye.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Flora

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Florentine