Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yatangije iperereza ku mukinnyi wa Argentina kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje mu gikombe cy’Isi.
Ukwezi kuri hafi gushira ubaze umunsi ku munsi umukino wa ñyuma w’igikombe cy’Isi urangiye, Argentina igitwaye kuri penaliti itsinze u Bufaransa. Ñyuma yicyi gikombe cy’isi umuzamu wa Argentina Emiliano Martinez niwe wahawe igihembo cy’umuzamu witwaye neza kurusha abandi mu irushanwa bitewe n’uruhare yagize mu gufasha Argentina ahanini penaliti yakuyemo muri 1/4 no ku mukino wa ñyuma.
Emiliano Martinez ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’umuzamu mwiza , uburyo yakoresheje akishimira abenshi ntibyabanyuze ndetse batangaza ko FIFA yakagize icyo ikora ngo ihane Martinez ngo kuko yapfobeje igihembo yahawe. FIFA nayo ubu yatangije iperereza rireba koko niba Martinez yarasuzuguye igihembo cy’umuzamu mwiza yarahawe nubwo iri perereza ryatangijwe FIFA ntiyemeza ko mu gihe Martinez yahamwa no gusuzugura icyo gihembo yaba yacyamburwa.