Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yatangaje ko igitego kiza cyatsinzwe mu gikombe cy’isi ari igitego Umunya_ Brazil Richarlison yatsinze Serbia.
Imikino y’igikombe cy’isi yari yaratangiye ku itariki ya 20 Ugushyingo ikaza gusozwa kuya 18 Ukuboza, igikombe gitwawe na Argentina itsinze Ubufaransa penaliti 4 kuri 2.
Ñyuma y’uko igikombe kibonye ba nyiracyo ndetse n’ibindi bihembo bigatangwa ku bakinnyi ku giti cyabo ,hari hakurikiyeho guhemba no gutangaza umukinnyi watsinze igitego kiza kurusha ikindi mu bitego 172 byatsinzwe.
FIFA yaje gutangaza ko igitego Umunya Brazil Richarlison yatsinze Serbia ku munota wa 73 ubwo Vinicious Jr yamuhaga umupira mwiza maze Richarlison akagarama agatsinda igitego mu mukino wo mu itsinda G wari wabereye kuri Lusail Stadium aricyo gitego kiza cyaranze igikombe cy’isi cya 2022.
Muri rusange mu mikino 64 yose yakinwe mu gikombe cy’isi uyu mwaka hatsinzwemo ibitego 172 bivuze ko byibura buri mukino habonekagamo Ibitego 2.68.