in

FIFA yambuye Indonesia ububasha bwo kuzakira Igikombe cy’Isi

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko yambuye igihugu cya Indonesia kuzakira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyarikuzaba uyu mwaka.

Mu gihugu cya Indonesia hamaze igihe imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bamagana ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Israel bazakandagira ku butaka bwabo baje gukina. Abaturage badashaka ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Israel bazagera muri Indonesia ni abaturage bo mu gace ka Hindu na Dali.

Ibi byatumye FIFA ifata umwanzuro wo kwaka uburenganzira Indonesia bwo kuzakira icyo gikombe cy Isi cyari giteganyijwe kuba ku itariki 20 z’ukwa Gatanu kugeza ku itariki 11 mu kwa Gatandatu.

Mu itangazo FIFA yashyize hanze yavuze ko kubera ibiri kuba ifashe umwanzuro wo kwaka uburenganzira Indonesia kuzakira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 ko ndetse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Indonesia rigomba kwitegura ibihano rizafatirwa.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports WFC noneho ibonyo ikipe iyigirizaho nkana maze iyifatarana abantu bari kureba Amavubi

Umukinnyi wa Rayon Sports yahanwe bikomeye nyuma yo gutukana