Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yahaye inkuga y’imipira yo gukina amashuri yo mu Rwanda arenga 4000.
FIFA nk’uko yiyemeje gukundisha umupira abatuye Isi cyane cyane ihereye mu bana bato, FIFA yazanye umushinga wo gufasha ibigo by’amashuri harimo kubaha imipira yo gukina no kubakira ibibuga.
Ubwo u Rwanda rwakiraga Inama ya FIFA yabereye mu cyumweru gitambutse , bimwe mu bikorwa btakozwe mu Rwanda harimo gutangiza gahunda y’umupira w’amaguru mu mashuri.
Iyi gahunda yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda ndetse na FIFA harimo n’umunyamabanga mukuru wayo , madamu Fatma Samoura.
Kuri ubu FIFA nk’uko yabyemeje yatangaje ko yatangije gahunda yayo yo gukundisha umupira abana bakiri mu mashuri.
FIFA yatangaje ko izatanga imipira 20 000 mu bigo by’amashuri bigera ku 4000. U Rwanda rwabaye igihugu cya 14 muri Africa n’icya 50 ku Isi , FIFA igejejemo iyo gahunda.