FIFA yiyemeje kuzamura urwego rw’amarushanwa y’amakipe, akaba ariyo mpamvu Gianni Infantino Perezida wa FIFA yatangaje ko hagiye gutangira irushana ry’igikombe cy’isi cy’amakipe atari ay’ibihugu kizatangira mu mwaka wa 2025 kigizwe n’amakipe 32.
Yavuze ko iki gikombe cy’isi cy’abagabo kizaba kizakinwa bwa mbere mu mwaka wa 2025 n’amakipe meza 32 aturutse ku migabane itandukanye ndetse kikazaba kimeze nk’igikombe cy’isi cy’ibihugu.
Kuva muri 2007,amakipe 7 niyo yitabiraga iki gikombe cy’isi yatwaye ibikombe ku migabane,cyatangijwe muri 2000.
Igikombe cy’iis cy’amakipe kizaba muri 2025 kizahuza amakipe 32,amakipe meza ku isi.Ibisobanuro birambuye naho kizabera bizaganirwaho.Icyakora icyo gikombe cy’isi kizaba kimeze nk’icy’ibihugu.”
Bwana Infantino yavuze ko FIFA yiyemeje gutegura iryo rushanwa rizajya riba buri myaka 4 ndetse hagiye gutangira ibiganiro byo kurinoza neza.