FIFA igiye gukora impinduka zikomeye mu mikino gikombe cy’isi
Imikino yo mu matsinda mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kirikubera muri Qatar yamaze gukinwa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangiye gutegura ikindi gikombe cy’isi gikurikiyeho cya 2026 kigiye kwakirwa n’ibihugu 3 bwambere,Canada,Leta zunze ubumwe z’Amerika na Mexico nibyo bihugu bizacyakira.
Ubusanzwe FIFA igira amatsinda 8 buri tsinda rikaba ririmo amakipe 4 ariko Nkuko Guardian ibitangaza FIFA igiye guhindura ive ku matsinda 8 ijye ku matsinda 16,buri tsinda rizajya rijyamo amakipe 3.
Imikino isanzwe ikinwa mu gikombe cy’isi ni 64 ariko mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2026 izaba 104, imikino 40 niyo iziyongera ku iteganyijwe gukinwa muri Qatar haba iyo mu matsinda ndetse no mugushaka itike kugera ku mukino wanyuma.
FIFA mu zindi mpinduka igiye gukora nizo kuba mu gihe habayeho kunganya mu matsinda hazajya hitabazwa Penariti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza mu kindi kiciro ndetse n’umubare w’amakarita ukazajya ugenderwaho mu kubona itike.