in

FERWAFA yongereye umubare w’Abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League). Uyu mubare wavuye kuri batandatu ugera kuri icumi, icyakora haguma ingingo yo kuba umubare w’abanyamahanga bemewe gukina mu kibuga ari batandatu gusa.

Ku wa 29 Kanama 2024, Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere rwibukije FERWAFA ko hari icyifuzo cy’abanyamuryango bashakaga ko umubare w’abanyamahanga ugomba gutangira umukino wagira impinduka, bakava kuri batandatu bakagera ku munani, ndetse bakanemererwa gushyira abakinnyi b’abanyamahanga 12 ku rupapuro rw’umukino.

FERWAFA mu itangazo yandikiye amakipe ku itariki ya 1 Nzeri 2024, yatangaje ko yahisemo kongera umubare w’abanyamahanga bemerewe ku rupapuro rw’umukino bakagera kuri icumi. Gusa, haguma ingingo ivuga ko mu kibuga hakomeza kwemererwa abakinnyi b’abanyamahanga batandatu gusa.

Ibi bivuze ko niba hari umunyamahanga watangiriye ku ntebe y’abasimbura ashobora kwinjira mu kibuga gusa ari uko asimbuye undi munyamahanga. Icyemezo cya FERWAFA gikurikiranye n’ibyifuzo by’abanyamuryango ariko ntibyabashije kugerwaho mu buryo bwuzuye.

Iyi mpinduka iza nyuma y’uko Shampiyona yari imaze gukinwa imikino ibiri gusa, ikaza guhagarikwa mu gihe gito bitewe n’imikino y’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina na Libya ndetse na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Uyu mwanzuro wa FERWAFA ushobora kugira ingaruka zitandukanye ku makipe yifuzaga gukoresha abakinnyi benshi b’abanyamahanga, cyane ko byitezwe ko abakinnyi b’abanyarwanda bazakomeza guhabwa amahirwe yo kwigaragaza no kubona umwanya wo gukina.

Ni gute aya mavugurura azagira ingaruka ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda? Ese bizatuma hiyongera urwego rw’imikinire mu makipe cyangwa bizatera ubwumvikane bucye hagati y’abatoza n’abayobozi b’amakipe? Ibi ni ibibazo bizasubizwa n’igihe n’imikinire izagaragara muri Shampiyona.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Patriots na APR BBC zateye intambwe ikomeye mu mikino ya Kamarampaka 2024!

Keane, Neville na Carragher Batunze intoki Ten Hag nyuma yo gutsindwa bikomeye na Liverpool