Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe, ahagana ku i saa yine, nibwo Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi wa Radiyo Fine FM binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje amakuru avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakoze impinduka mu bakozi baryo, zijyanye no guhindurirwa inshingano kw’abakozi bayo.
Muri iyi nkuru Sam Karenzi yanditse kuri Twitter ye, yongeyeho n’urutonde rw’abahinduriwe imyanya ndetse n’inshingano nshya bahawe. Ubu butumwa(tweet) bwaherekejwe n’amagambo abaza ati: “Ni iki cyifishe inyuma yo guhindurirwa inshingano ikitaraganya mu bakozi ba FERWAFA?”.
Ayo magambo yasaga natumirira abantu kuza gukurikirana ikiganiro ‘Urukiko rw’ Ubujurire’ kuri Radiyo ye kugira ngo abasobanurire iby’aya makuru ku buryo bwimbitse.
Muri icyo kiganiro cya Fine FM, binyuze muri Operasiyo bise ” Vuruguvurugu muri FERWAFA” yasobanuye ku buryo burambuye iby’ihindurirwa inshingano ry’abakozi ba FERWAFA, aho we na bagenzi be bakorana, Bruno Taifa, Axel Horaho na Emme, banenze cyane ibi byemezo.
Bavuze ko izi mpinduka zitari mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru; ko ari ku mpamvu z’ubucuti ndetse n’imibanire by’abantu ku giti cyabo.
Bongeyeho kandi ko abahinduriwe inshingano bajyanywe mu bintu bitari ibyabo; mbese batazi neza.
Mu gihe bari bakibarira abanyarwanda iby’izi mpinduka, binyuze kuri Twitter, FERWAFA yanditse inyomoza iby’aya makuru iyita ibihuha(Fake News) ndetse ko agamije gukurura umwuka mubi mu bakozi n’abafatanyabikorwa ba FERWAFA.
FERWAFA yasobanuye kandi ko abakozi b’ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA bakora inshingano zabo neza kandi ko bazakomeza gukora neza no kunoza imikorere y’urwego, kugira ngo intego zigerweho.
Ubutumwa(tweet) bwa FERWAFA bwasoje buvuga ko busaba abanyamakuru bamwe kongera ubunyamwuga mu gutara no kongera amakuru, babaza buri gihe ababishinzwe kugira ngo bahabwe amakuru y’impamo arebana n’urwego.