Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye ikipe ya Kiyovu Sports ku kirego yari yaratanze ivuga ko Byiringiro Lague yakiniye APR FC kandi yararangije gusinyira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden.

Kuwa gatandatu nibwo APR FC yakinnye na Kiyovu Sports umukino wabereye i Muhanga ukarangira, APR FC itsinze Kiyovu ibitego bitatu kuri bibiri.
Nyuma Kiyovu Sports yashishimuye ibaruwa isaba ko APR FC yaterwa mpaga kuko ngo yari yakinishije Byiringiro Lague ariko ubu FERWAFA ibyo yabitesheje agaciro ivuga ko Byiringiro Lague akiri umukinnyi wa APR FC mu mategeko ya FIFA na FERWAFA.