in

FERWAFA yaryumyeho kugeza Abanyarwanda batangiye kuyitera imijugujugu nk’uko ibimenyereye

Nyuma y’uko Umunya-Espagne Carlos Ferrer watozaga ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi asezeye kuri izi nshingano, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri ya Siporo, baryumyeho kandi nta n’umusimbura we washatswe, kandi hari ibitegereje Amavubi mu minsi iri imbere.

Carlos Ferrer wasezeye mu ntangiro za Kanama (08), yahize yerekeza mu Gihugu cya Belarus kubatoreza ikipe yabo y’Igihugu.Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabaye iya nyuma mu itsinda yari irimo mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri côte d’Ivoire umwaka utaha wa 2024.

Amavubi kandi yabuze itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha.Nyuma y’uwo musaruro mubi, uyu mutoza Carlos Ferrer yahisemo guhita atandukana n’ikipe y’Igihugu, ariko igiteye impungenge ni uko atarabonerwa umusimbura.

Mu kwezi gutaha, ikipe y’u Rwanda iratangira urugamba rwo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi kizabera muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Mexique mu mwaka wa 2026. Kugera ubu nta mutoza uhari wo gutegura iyi Kipe y’Igihugu.

Ubu muri iki cyumweru ni umwanya FIFA iba yarageneye amakipe y’Ibihugu ngo akine imikino igiye itandukanye harimo n’iya gicuti, ariko Amavubi yo nta n’umwe azakina ndetse na Shampiyona izakomeza, bitandukanye n’ahandi ho bazaba bahugiye mu makipe y’Ibihugu.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abatega imodoka mu buryo bwa rusange bari kumwenyura nyuma yo kumara igihe kinini batakamba

Imyanzuro ya RIB mu biyita abakozi b’Imana bagafatirana abaturage b’imyumvire micye bakabamaraho utwabo