in

FERWAFA yanze icyemezo CAF yayifatiye ihita ikora igikorwa cy’indashyikirwa ishimwa n’abakunzi b’Amavubi mu buryo bukomeye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA nyuma yo kubona ibaruwa ivuye muri CAF nayo yahise ikora ikintu cyiza benshi barayishima.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 21 werurwe 2023, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yamenyesheje FERWAFA ko umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izakina na Benin uzabera muri Benin ahazabera n’umukino ubanza.

FERWAFA nyuma yo kubona iyi baruwa ivuye muri CAF ntabwo yabyishimiye kubera ko hashize igihe imenyesha abanyarwanda ko uyu mukino uzabera kuri Sitade ya Huye ariko kubera ikibazo cya Hotel zitujuje ibyangombwa muri aka karere byahise byanga.

Amakuru twamenye ni uko FERWAFA nyuma yo kumenye ibi yahise nayo yandikira ibaruwa ikomeye CAF iyimenyesha ko batishimiye iki cyemezo cyane ko babamenyesheje batabanje kubiganiraho cyangwa ngo babanze babasabe gutanga Sitade bakwakiriraho nyuma yo kuba Sitade yabo yanzwe. Ndetse Kandi ko banamenyesha CAF ko badashaka gukinira uyu mukino muri Benin kubera ko bakomeje gufatwa nabi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wayo wa gatatu mu itsinda n’ikipe ya Benin uyu munsi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zahano mu Rwanda biraba ari saa kumi n’imwe zo muri iki gihugu cya Benin.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
sylidiom
sylidiom
1 year ago

Phil iyi nkuru ntabwo yuzuye kuko ibyo wavuze mumutwe wayo sibyo wanditse mu nkuru nyirizina

Mu ikanzu ndende! Amafoto y’imiterere idasanzwe ya Dabijou akomeje kubica bigacika kuri Instagram

Rocky Kimomo yongeye gutungura abakunzi be maze ari vuga karahava