in

FERWAFA yahaye ubutumwa Hakim Sahabo wahisemo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi akaba yaguzwe n’ikipe yo mu Bubiligi

FERWAFA yageneye ubutumwa umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi,  Hakim Sahabo, wamaze kuva muri Lille akagurwa n’ikipe yo mu Bubiligi.

Mu minsi mike ishize, nibwo Sahabo yerekanwaga mu ikipe ya Standard de Liége yo mu Bubiligi. Ni nyuma yuko yari avuye mu ikipe ya Lille OSC y’abatarengeje imyaka 19 yo mu Bufaransa.

Muri FERWAFA babinyujije ku rubuga rw’abakinnyi rwa Twitter bageneye ubutumwa uyu mwana ukiri muto bamwifuriza gukomeza gutera imbere, bati: “Amahirwe masa Hakim Sahabo. Komeza gutera mbere”.

Uyu musore w’imyaka 18 ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Yavukiye mu Bubiligi gusa nyina umubyara ni umunyarwandakazi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Muheto Divine wegukanye ikamba ry’ubwiza yatangiye kubyaza ubwiza bwe umusaruro – AMAFOTO

N’akataraza Davis D azakana! Umuhanzi Davis D yagaragaye ari kumwe n’umuramye Aline Gahongayire bombi bifotozanya mu buryo bukomeje kugarukwaho cyane – AMAFOTO