in

FERWAFA yaba yitambitse urukundo rw’abakinnyi n’abafana?

Hari amakuru ari kuvugwa ko FERWAFA, yamaze gukaza umutekano ku kibuga ku buryo nta mufana uzongera guha umukinnyi amafaranga mu rwego rwo kubacungira umutekano.

Byari bimaze kuba umuco cyane ku bafana ba Rayon Sports ko umukinnyi yitwaraga neza mu mukino, abafana b’iyi kipe, mu rwego rwo kumushimira bamuhaga amafaranga.

Ibi akenshi bikunda kugaragara ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ni bo bakunda guha abakinnyi amafaranga ariko akaba ari umuco umaze kwandura no mu bafana bandi makipe.

Amakuru dukesha ISIMBI.rw, ni uko FERWAFA binyuze muri Komisiyo y’umutekano na FERWAFA yakoranye inama n’abantu bacunga umutekano ku kibuga mu gihe cy’umukino (Stewards) bababwira ko batagomba kwemera ko hari umufana uzongera guha amafaranga umukinnyi.

Ibi bikaba ngo ari mu rwego kubungabunga umutekano w’aba bakinnyi ko hari ikintu kibi gishobora kubabaho muri icyi gihe barimo bakusanya aya mafaranga bahabwa n’abafana cyane ko baba begeranye n’abafana cyane.

Gusa bimeze nk’aho bishobora kuzagorana kuko n’inshuro zose na polisi yagerageje kubabuza nta kintu na kimwe byatanze kuko bakomeje kubaca mu rihumye bakayatanga ibura icyo ibitangazaho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC isezereye Azam FC ihita ibona itike yo gukomeza mu kiciro gikurikira

Shampiyona y’u Rwanda yakinwe umunsi wayo wa 2 Mukura VS ikomeza gushyira mu rujijo abakunzi bayo