Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ifatanyije na Minisiteri ya Siporo bamaze gufasha rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana kubona indangamuntu y’u Rwanda.
Hashize igihe havugwa amakuru y’uko Essomba Leandre Willy Onana ari mu biganiro n’abafite aho bahuriye na Siporo mu Rwanda kugira ngo abone Ubwenegihugu azahite atangira gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi mu gihe kiri imbere.
Byavugwaga ko uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroon yari yatse FERWAFA iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier na MINISPORTS iyobowe na Munyangaju Aurore Mimosa amafaranga arenga miliyoni 45 z’Amanyarwanda kugira ngo azatangire gukinira Amavubi, gusa ntabwo aya mafaranga yari yayahabwa.
Amakuru yizewe Yegob yamenye ni uko Essomba Leandre Willy Onana yamaze kubona indangamuntu y’u Rwanda bisobanuye ko ari Umunyarwanda ndetse yamaze no kubona Ubwenegihugu bisobanuye ko yemerewe gukinira Amavubi imikino yemewe na FIFA.
Mu kwezi gushize nibwo FERWAFA yatangiye umushinga wo kuzana abakinnyi b’Abanyamahanga mu Ikipe y’Igihugu Amavubi aho yahereye kuri Gerard Bi Gohou Goua ukomoka mu gihugu cya Cote D’Ivoire iherereye mu Burengerazuba bw’Umugabane w’Afurika.
Uyu Gerard Bi Gohou Goua yari mu Amavubi aheruka gukina imikino ibiri ya gicuti bakanganya ubusa ku busa na Equatorial Guinea ‘Nzalang National’ mu mukino wa mbere, mu gihe umukino wa kabiri batsinzwemo na St Eloi Lupopo FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego bitatu kuri kimwe.
Hari andi makuru avugwa ko nyuma ya Gerard Bi Gohou Goua na Essomba Leandre Willy Onana wamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda, abandi bakinnyi bakabakana 23 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo hanze y’u Rwanda bazashakirwa Ubwenegihugu babe batangira guhamagarwa mu Amavubi.
Essomba Onana Leandre Willy wemerewe gukinira Amavubi, ni umukinnyi usigaje amasezerano y’amezi 9 muri Rayon Sports nta gihindutse ubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 uzaba urangiye ashobora kuzerekeza mu ikipe ikomeye muri Afurika bigendanye n’uko hari amakipe atandukanye yamaze gutangira kumuganiriza.