in

Rutahuzamu wa Rayon Sports yahawe umugisha na FERWAFA

Rutahuzamu was Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Willy Essomba Onana yamaze kwemererwa gukinira u Rwanda.

Ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yajyaga mu mwiherero mu gihugu cya Marocco, byavugwaga ko Onana yaba ashaka gukinira u Rwanda ariko hari ibyo yasabaga byatumye atajyana n’abandi.

Onana yaganiriye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amagura rya hano mu Rwanda FERWAFA uyu musore agasaba amafaranga agera kuri Milliyoni ziri hagati ya 45 kugeza kuri 50 gusa FERWAFA ikavuga ko igomba kubitekerezaho cyane ko bavugaga ko basha umuntu ufite urukundo rw’ikipe y’igihugu.

Amakuru YEGOB ifite kandi yizewe nuko kugeza ubu Willy Essomba Onana yamaze kubona irangamuntu y’u Rwanda bivuze ko ubu yemerewe gukinira u Rwanda imikino yose iyi kipe igomba kugenda ikina.

Ikintu cyatindije cyane uyu musore kugirango yemererwe gukinira u Rwanda ni uko FERWAFA yagombaga kubanza igasaba ishyirahamwe ry’umupira w’amagura muri Cameroon kugirango bamubahe nkuko bisanzwe bikorwa ku makipe ashaka umukinnyi ukomoka ahandi.

Onana akomeje gufasha cyane Rayon Sports dore ko kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 3 bivuze ko Ari muri 3 ba mbere bamaze gutsinda ibitego byinshi kuva Shampiyona yatangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA na MINISPORTS zakoreye igikorwa cy’indashyikirwa rutahizamu Essomba Onana wa Rayon Sports wifuza gukinira Amavubi

Ifoto: Umugabo wagaragaye kuri moto yambaye isume yavugishije abatari bake kuri Twitter