in

FERWAFA na MINISPORTS zahaye abakinnyi b’Amavubi amafaranga yo kubatera imbaraga

Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ bahaye buri mukinnyi w’Amavubi miliyoni y’Amanyarwanda mu rwego rwo kubashimira ko babashije kunganya na Mozambique na Benin mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 Saa Cyenda z’amanywa Ikipe y’Igihugu Amavubi izacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Umukino ubanza wabereye i Cotonou ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, aho igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Mugisha Gilbert usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko FERWAFA ifatanyije na MINISPORTS bahaye abakinnyi b’Amavubi miliyoni y’Amanyarwanda kuri buri wese, aya mafaranga ni agahimbazamusyi kuko banganyije na Mozambique na Benin.

Hari amakuru avugwa ko ejo nibaramuka batsinze Benin buri mukinnyi azahabwa andi mafaranga ahwanye na miliyoni y’Amanyarwanda.

Mu itsinda L ikipe y’Igihugu ya Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Mozambique ifite amanota ane aho zombi zimaze gukina imikino ibiri gusa, mu gihe Amavubi afite amanota abiri, Benin ni iya nyuma n’inota rimwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gukina filime nibyanga azajya guhinga! Alliah Cool yatunguye abantu kubera ukuntu azi guhinga – VIDIO

Amakuru mabi ku ikipe y’igihugu ya Benin ifitanye umukino na Amavubi