Ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA ryamaze kongerera amasezerano y’imyaka 2 umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alos Ferrer.
Hashize igihe ibitangazamakuru byose hano mu Rwanda bitangaje ko umunya-Esipanye Carlos Alos Ferrer agiye kongerwa amasezerano y’imyaka 2 ariko byari bitarakorwa nubwo benshi babyamaganiraga kure.
Abakunzi b’umupira w’amaguru nyarwanda bibazaga impamvu uyu mutoza agiye kongererwa amasezerano kandi mu mwaka amaze atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze gutsinda ibitego 3 gusa ndetse ikaba yaranasezerewe muri CHAN ari cyo gikombe cy’Afurika nibura u Rwanda rwitabira cyane.
Nubwo benshi bamaganiraga kure iki cyifuzo FERWAFA yagejeje kuri Ministeri ya siporo, ikaza kwemerera FERWAFA ko bahereza Carlos Alos Ferrer amasezerano, amakuru twamenye ni uko uyu mutoza yamaze gusinya amasezerano bidasubirwaho nubwo bitaratangazwa.
Ku munsi wejo kuwa gatanu, biteganyijwe ko Carlos Alos Ferrer aratangaza kumugaragaro abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri u Rwanda rufitanye na Benin muri uku kwezi kwa Werurwe, bashaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.