Ikipe ya Gasogi United yamaze kugeza ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ isaba ko abasifuzi bayisifuriye ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports bahanwa ku buryo bukomeye kuko babogamiye uruhande rwa Rayon Sports.
Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona 2022-23 wo Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera FC.
Ibitego 2 bya Onana Léandre Willy Essomba byafashije Rayon Sports kwihimura kuri iyi kipe yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse ubu ikaba iraye iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Djoumekou.
Ku mupira muremure yahawe na Luvumbu, ku munota wa nyuma n’igice cya mbere Onana yishyuriye Rayon Sports amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.
Mu gice cya kabiri buri kipe yagerageje gushaka uko yabona igitego cy’intsinzi ariko bibanza kugorana kuko batabyazaga umusaruro amahirwe babonye.
Ku munota wa 85, Ngendahimana Eric yacometse umupira muremure widunze rimwe maze Onana aterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina adahagaritse umupira uyoboka mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.
Nyuma y’umukino umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yabwiye itangazamakuru ko arambiwe umwanda uba mu mupira w’amaguru mu Rwanda, maze avuga ko nibumva barambiwe bazavana ikipe yabo muri shampiyona.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yabwiye Radio Rwanda ko bamaze kubona ikirego cya Gasogi United akomeza avuga ko akanama gashinzwe imisifurire kagiye kubikurikirana.
Ikipe ya Gasogi United nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa gatanu n’amanota 36.
None mu Rwanda niryari muzagira umupira mwiza , iyo myanda izabagezahe ningene mwishimiriza ngo muzi imipira hors nubusuma bwama mumisifurire, Ubu rayon ibiri kuwomwanya iyo mutayiba?
Football yacu yitwa ni itangazamakuru ritigisha ahubwo rikajya muri byacitse. Umuntu utukanye,uvugiye hejuru…niwe baha ijambo,nibyo bumva ko ari football.Ni gute itangazamakuru rizi technology igezweho riba iryambere kumva ko goal yerekanirwa kuri telefoni(hariho goal technology??)?/ni gute kurarira bireberwa kuri camera ya tel yafotowe or yatangiwe n’uwo kuri socia media?/Umuntu yatukana(umwanda,amatotoro,dumbuli…) bikamara icyumweru aribyo bihabwa intebe mu biganiro bibura kwigisha amategeko or football nyayo,ahubwo bikirirwa muri views>??/Nyamara twese dufite inyungu kwigishana no kubungabunga ibyagezweho dukosora nta kuvunana ibitagenda neza
Ariko nk’umunyamakuru wabyize,title y’inkuru na content yayo urabona bihura,cyangwa nibimwe bigezweho byo kwishakara views.Ntaho utaniye n’uwasifuriye Gasogi mwese murabura professionalism.