in

Ferran Torres mu muryango winjira muri Espagne

Rutahizamu wa Manchester City, Ferran Torres nyuma yo kugera muri iyi kipe mu mwaka umwe gusa agiye gusubira mu gihugu cya Esipanye avukamo yahoze anakinamo mu ikipe ya Valencia, akaba agiye kwerecyeza muri Fc Barcelona bidasubirwaho.

Ikipe ya Fc Barcelona yiteguye kuza gusoza iri gurwa ry’uyu mukinnyi mu minsi micye nyuma yo kwemeranywa ku giciro n’ikipe ye ya Man City.

Amakipe yombi yamaze kwemeranywa ku kayabo ka mafaranga angana na €55M ukongeraho izindi €10M zizagenda zishyurwa bitewe nuko umukinnyi azaba agenda yitwara mu gihe kizaza.

Byitezwe ko Ferran Torres agomba gusinyira ikipe ya Fc Barcelona amasezerano y’imyaka itanu nyuma yo kwifuzwa cyane n’umutoza mukuru Xavi Hernandez kuva yagera muri iyi kipe.

Ferran Torres agomba kugera mu gihugu cya Esipanye kuri uyu munsi wo kuwa Kane ubwo Ari bube agiye gukorerwa ibizamini by’ubuzima nyuma yaho ashobora guhita ashyira umukono wa masezerano ku rupapura, akemezwa na Barcelona mu masaha macye.

Ushinzwe ku mushakira akaryo, Agent we, ari gukorana byahafi na Barcelona ngo bategure uko uyu musore aza kuza kugera mu gihugu cye cy’amavuko cya Esipanye kuri uyu munsi.

Nkuko Fabrizio Romano yabitangaje nuko magingo aya Ferran Torres Ari ikibazo cy’amasaha gusa akaba umukinnyi mushya wa mbere Xavi asinyishije nyuma yo kugirwa umutoza mukuru asimbuye Ronard Coemann waje kwirukanwa kubera umusaruro mucye, nkuko uyu munyamakuru abitangaza n’abandi benshi baba abo mu Bwongereza cyangwa muri Esipanye nuko itangazo ryo kwemeza ko uyu mukinnyi yerecyeje muri Barcelona amakipe yose uko ari abiri yamaze kuritegura haba kuruhande rwa Man City cyangwa kuruhande agiye kwerecyeza mo rwa Fc Barcelona.

Twabibutsa ko ikipe ya Fc Barcelona yaje gusezererwa mwirukanwa rya Champions League, nyuma yo kuba ikipe yaje ku mwanya wa gatatu inyuma ya Bayern Munich na Benefica Lisbon Bari Bari kumwe mw’itsinda zo zaje gukomeza mu kindi cyiricyo.

Barcelona magingo Aya ihagaze ku mwanya wa Karindwi muri Shampiyona ya Esipanye La Liga, nyuma yo gutombora ikipe ya Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani muri Europa League.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gahunda y’amakuru aratambuka kuri YegoB radio uyu munsi

Karongi: Mutuyimana yasezeye mu kazi ke kubera impamvu itangaje ! (Isomere ibaruwa)