in

Federasiyo ya ruhago muri Uganda yandikiye FERWAFA iyisaba umutoza

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryandikiye iryo mu Rwanda (FERWAFA) risaba ko umutoza wungirije wa Musanze FC, Nshimiyimana Maurice “Maso” yahabwa uburenganzira akazajya gukurikira amasomo ya CAF B-License muri Uganda.

Nshimiyimana Maurice kuri ubu uri mu mwaka we wa kabiri muri Musanze FC aho yungirije Frank Ouna, azatangira aya masomo kuva tariki 19 Nzeri 2022.

Mu ibaruwa yavuye mu buyobozi bwa FUFA ivuga ko Nshimiyimana Maurice azafatira aya masomo hamwe n’abandi mu nyubako ya FUFA Technical Center iri mu gace ka Njeru.

Nshimiyimana Maurice kuri ubu ari mu batoza bafite License C ya CAF bityo akaba azafata amasomo azamugeza kuri License B ya CAF.

Nshimiyimana niwe uziyishyurira ibisabwa byose kugira ngo akomeze aya masomo azatuma ajya mu batoza bafite iyi License B.

Mu minsi ishize nibwo abatoza Banamwana Camarade na Muhire Hassan bagiye mu gihugu cy’u Burundi gufata amasomo ya License B ya CAF kuko mu Rwanda batayatanga.

Mu Rwanda binyuze muri FERWAFA ntabwo CAF yemera ko hatangirwa amasomo ya License B ya CAF kuko igihugu kibyemererwa kigomba kuba gifite umuyobozi ushinzwe tekinike. MU Rwanda, ntawe.

Nshimiyimana Maurice ni umwe mu batoza bamaze kubaka izina mu butoza mu Rwanda kuko yabaye mu makipe nka Police FC, Rayon Sports, Gorilla FC, Gasogi United n’ayandi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Moussa Camara akomeje kuvugisha abatari bake kubera ingano ye

Urutonde rw’abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku mpande zombi hagati ya Police FC na Rayon Sports