Mu 2019 nibwo Antoine Griezmann yavuye mu ikipe ya Atletico Madrid hanyuma ajya muri FC Barcelona, ariko yaje kugaruka mu 2021 ku ntizanyo y’imyaka ibiri harimo n’ingingo yo kumugura burundu.
Bari baravuganye ko Atletico Madrid yahereza FC Barcelona miliyoni 35 z’amapawundi ikibikaho Griezmann burundu, mu gihe uyu musore yaba akinnye iminota byibuze 45 muri kimwe cya kabiri cy’imikino iyi kipe izakina muri uyu mwaka.
Mu kwirinda kugwa muri iyi ngingo bumvikanye na FC Barcelona, Atletico Madrid yahisemo ko imushyira mu kibuga byibura ku munota wa 61, 62, 63, 64 cyangwa nyuma yaho.
N’ubwo Atletico Madrid yahisemo gukora ubwo buriganya, ikinyamakuru Sport cyo muri Esipanye kivuga ko FC Barcelona igiye kujyana Atletico Madrid mu nkiko kuko ibyo bumvikanye byabaye bakaba badashyira mu ngiro ibyo bavuganye.
Muri Barcelona bo bemeza ko bumvikanye na Atletico Madrid ko mu gihe Antoine Griezmann yakina imikino 45 cyangwa irenzeho, mu mikino byibuze 50% mu mwaka we wa mbere ari mu ntizanyo, bizaba itegeko ko Atletico Madrid imugura burundu.
Uyu mugabo w’imyaka 31 mu mwaka w’imikino ushize yakiniye Atletico Madrid imikino 39 abanza mu kibuga imikino 32, ayitsindira ibitego umunani.