in

FC Barcelona idandabirana irabasha kwikura mu menyo ya Real Madrid _amateka avuga iki?

Ikipe ya Fc Barcelona iri hagati y’urupfu no gukira, izakina na Real Madrid ku kibuga cya Real Madrid mu mukino uzwi nka El Classico.

Mu mukino uhuza Real Madrid na FC Barcelona muri shampiyona ya Espagne uzwi nka EL Clasico kuri iki Cyumweru, ugiye kuba ku nshuro ya 284, gusa ikipe ya Real Madrid ni yo iri guhabwa amahirwe menshi yo gutsinda kurusha Fc Barcelona imaze iminsi iri gusakwa n’amakipe muri Champions League.

Mu mikino itatu iheruka Fc Barcelona yakinnye na Celta vigo muri shampiyona (ligue 1) iyitsinda igitego 1 bigoranye, yanganyije na Inter ibitego 3-3 muri Champions League ndetse inatsindwa igitego 1 ku busa na Inter n’ubundi muri Champions League. Iyo mibare yose ishyira ahabi FC Barcelona kubera ko Real Madrid yo mu mikino itatu iheruka yatsinzemo ibiri inganya umwe gusa.


Abakinnyi bitezweho byinshi.

Uyu mukino ugiye kuba, Barcelona ibura abakinnyi bakina inyuma kandi bagenderwaho ari bo: Ronaldo Araujo, Andreas Christensen na Jules Kounde. N’abandi bakinnyi muri rusange ntibameze neza mu mutwe, bitewe no gutekereza ko bashobora gusezererwa muri Champions League bakajya muri Europa League. Ni mu gihe abakinnyi ba Real Madrid batazakina uyu mukino ari: Antonio Rudiger, Dani Ceballos na Thibau Courtois bitewe n’ikibazo cy’imvune.

and

Ku kibazo cy’abakinnyi, Fc Barcelona niyo ifite ibibazo kuruta Real Madrid kuko Antonio Rudiger afite abasimbura beza bamusimbura barimo Eder Militao na Nacho ndetse na Courtois afite umusimbura mwiza uri gufasha Real Madrid kwitwara neza muri iyi minsi witwa Andriy Lunin.

Ku ruhande rwa Fc Barcelona yo nta bakinnyi beza ifite basimbura abavunitse ari byo biri gutuma muri iyi minsi batsindwa ibitego byinshi mu buryo bworoshye. Ibi bisobanuye ko bafite abatsinda ibitego ariko ababirinda ntabo ari byo bikomeza guha amahirwe menshi Real Madrid yo gutsinda.


Barcelona iraserukana imyambaro itamenyerewe.
Mu mateka ya El Clasico, umukinnyi watsinze ibitego byinshi ni Lionel Messi watsinze ibitego 26 naho abakinnyi bakinnye imikino myinshi ni Sergio Ramos na Lionel Messi aho buri umwe yakinnye imikino 45.

Mu mikino y’amurushanwa yahuje aya makipe yombi, Real Madrid yatsinzemo 100, Barcelona itsindamo 97, banganya 52. Naho mu mikino y’ubucuruzi yabahuje, Barcelona yatsinze imikino 20, Real Madrid itsinda 4, banganya imikino 10. Mu mikino yose muri rusange Fc Barcelona yatsinze imikino 117, Real Madrid itsinda 104, banganya 62.

Nubwo uyu mukino utegerejwe na benshi, ariko hari abakomeje kugenda bavuga ko watakaje umwimerere wawo bitewe n’uko Lionel Messi na Cristiano Ronaldo batagihari. Ubu hitezwe abakinnyi bakomeye nka: Karim Benzema, Robert Lewandowski, Vinicius, Raphinha , Luka Modric na Ousmane Dembele.


Umukino urwangwa n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi.

Dore abakinnyi bashobora kuzabanzamo ku ruhande rwa Barcelona:

Sergi Roberto, Gerard Pique, Eric Garcia, Marcos Alonso, Gavi, Sergio Busquets, Pedri, Raphinha, Robert Lewandowski na Ousmane Dembele.

Abakinnyi bashobora kuzabanzamo ba Real Madrid:

Ferland Mendy, David Alaba, Eder Militao, Dani Carvajar, Toni Kroos, Aurelien Tchouameni, Luka Modric, Vinicius Junior, Karim Benzema na Rodrygo.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’ibihe byose ku ba Rayon ashobora gusimbura Adil utameranye neza na Apr Fc

Kigali uburyohe buracyakomeje ubu hagiye kuza undi muhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria