in

Ni ubwa mbere mbivuze: Fatakumavuta avuze ukuri kose abantu batamenye ku bibazo bye hamwe na Alliah Cool

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Fatakumavuta yatangaje ukuri ku bantu bose bibazanga ku bibazo bye na Alliah Cool.

Fatakumavuta wagiranye ibibazo bikomeye hamwe n’umuherwekazi Alliah Cool uri mubatunze agatubutse hano mu Rwanda ubwo yavugaga ko uyu muherwekazi atwite ndetse nibindi bitandukanye kuburyo byari bimugejeje no mu kigo gishinzwe ubugenzacyaha RIB.

Fatakumavuta yatangaje ko we na Alliah Cool biyunze ndetse hashize igihe ahubwo aruko yabanje kureka abantu bagakomeza kuvuga batazi ukuri yagize ati:” Ni ubwambere ngiye kubivuga ngewe na Allia Cool twariyunze” Fatakumavuta akomeza avuga ko Alliah Cool ubwe are we wamwisabiye intambwe ya mbere akaza ku mwisabira imbabazi nyuma y’uko abonye ko yagendeye mu kigare cy’abagore batazi ubwenge bakumushuka.

Kuri ubu Fatakumavuta na Alliah Cool bari bafitanye amakimbirane bamaze kuba inshuti nk’uko Fatakumavuta ubwe yabihamirije imbere ya mikoro za televiziyo ikorera kuri YouTube channel yitwa Isimbi TV dukesha iyi nkuru.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wagira ngo bicaye mu ndege: Umuherwekazi Zari yagaragaye ari kumwe n’abana be 2 yabyaranye na Diamond bicaye mu modoka ye y’akataraboneka – VIDEWO

Aho yaciye ntihaca urwango: Meddy Saleh wabyaranye na Shaddy Boo yamwibukije ko ari agacecuru ku isabukuru ye y’amavuko