Subwambere mu bakinnyi b’abafaransa havugwamo ibikorwa by’urukozasoni haba kufata ku ngufu cyangwa kwishyira hanze kw’amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu bakinnyi n’abagore babo kuko mu minsi ishize Karim Benzema nibwo yagizwe umwere mu bikorwa yashinjwaga byo gushyira hanze amashusho(Sex tape) ya mugenzi Valbuena, kurubu rero umuzamu Nicolas Douchez ukinira ikipe ya Lens nawe ari mu maboko ya Polisi ashinjwa gukubita no guhohotera umugore we.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Parisien aravuga ko uyu muzamu w’imyaka 28 Nicolas Douchez ari mu maboko ya Polisi akorwaho iperereza ku byaha aregwa byo gukubita, gukomeretsa, no kwangiza umugore we ku buryo bw’umubiri nyuma yo kujya munzu ye bagasangamo amaraso, n’ibikoresho byose byo munzu byamenaguritse, ubwo abaturanyi bahuruzaga nyuma yo kumva ayo makimbirane yabereye mu nzu. GusaIcyatangaje benshi nuko Polisi yahageze igasanga uwo mugore we adahari kandi bizwi ko ariwe wenyine ubana n’uyu musore mu nzu yabo. Tukaba dutegereje kureba aho bizarangirira.