Umuhanzi Safi Madiba, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boyz uyu mu minsi ishize akaba yarakoze ubukwe na Judith Niyonizera wanenzwe cyane kuba ataratumiye Nizzo bakunze kwita Kaboss uririmbana na Safi Madiba mu itsinda rimwe ariryo rya Urban Boys,benshi bakaba baratekereje ku kazoza k’iri tsinda nyuma y’ubu bukwe nyamara bikaba urujijo ariko Humble Jizzo undi muririmbyi w’iri tsinda yamaze abafana urujijo.
Humble Jizzo nawe uri gutegura ubukwe n’umukunzi we Alexandria,byashyira iri tsinda mu bibazo mu gihe kizaza ariko kugeza ubu igihari ni uko nk’uko Jizzo yabishyize ku rubuga rwa Instagram,aba bagabo 3 bafite indirimbo nshya igomba gusohoka vuba bafatanyije n’umuhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda Kitoko.Indirimbo ikazaba yitwa I miss You
https://www.instagram.com/p/BaY3DskDuPU/?hl=en&taken-by=humble_jizzo_urbanboys
Abafana b’iri tsinda baracyakomeje kwibaza niba ibi byaba bisobanuye ko Nizzo yaba yariyunze na Safi Madiba cyangwa bagiye kubishyira ku ruhande babe abanyamwuga bakore iby’umuziki birengagije ibi byose.