in

Exclusive: Inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza igeze i Kigali (video)

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yamaze kugera i Kigali kuri iki gicamunsi cyo ku ya 09 Ugushyingo 2021.

Amakuru dukesha RBA avuga ko nkoni izamara iminsi 4 mu Rwanda, itambagizwa ibihugu 72 biba mu Muryango wa #Commonwealth. Izasubira mu Bwongereza tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza izaba itangiye i Birmingham.

Iyi nkoni igiye kugera mu Rwanda ivuye mu gihugu cya Uganda aho bamwe mu baza kuyishyikirizwa barimo Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudari w’umuringa muri aya marushanwa mu mwaka wa 2017 i Bahamas mu mukino wa Volleyball yo ku umucanga (Beach Volley).

Ni kunshuro ya gatatu iyi nkoni ije mu Rwanda. Ubwa mbere yahageze mu mwaka wa 2014, ubwa kabiri ihagera muri 2017.

Iyi nkoni izatambagizwa ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo Urwibutso rwa Kigali, Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, Lycée de Kigali (mu rwego rwo guhuza Siporo n’uburezi), Stade ya Cricket i Gahanga, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside,…

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’urukundo: Uko Joseph yaterese umukobwa wa Nyirinzu bikaza kurangira baryamanye

Kuri Twitter: Umusore wasabye ko ibitaramo bihagarikwa mu Rwanda yabwiwe amagambo atazigera yibagirwa