in ,

Ray C agisesekara i Kigali yatangaje ko yiteguye gususurutsa abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye (amafoto)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2017 ni bwo umuhanzikazi wo muri Tanzania wamamaye ku izina rya Ray C yageze mu Rwanda aho aje mu bikorwa byo kwamamaza ibihangano bye no gukora ibitaramo binyuranye bito bito. Akigera i Kanombe yatangaje ko akurikirana muzika nyarwanda cyane cyane umuhanzi The Ben.

Uyu muhanzikazi uje gukora ibitaramo mu Rwanda ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda arahera ku gitaramo afite kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 muri People Club, tariki 9 Nzeri 2017 azaririmbe muri Ambassadors Park i Gikondo mu gihe ku cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 azaba aririmba muri Suncity i Nyamirambo hose agamije kwiyereka abakunzi ba muzika ye.

Ray C

Uyu muhanzikazi akigera i Kigali yatangaje ko yishimiye kuba ari mu Rwanda yemeza ko ari igihugu cyiza, ndetse bafite n’umuziki uri gutera imbere kubwe ngo akunda umuhanzi The Ben, aha umunyamakuru yahise amubaza indirimbo ye The Ben yaba akunda maze nawe nta gutegwa agira ati “HABIBI”. Uyu muhanzikazi yatangaje ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere muri muzika.

Ray C
Imodoka Ray C yagiyemo

Abajijwe ku makuru akunze kuvugwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, Ray C yagize ati ”Nkuko wabibonye ibyo wabonye warabibonye ibintu biraba bigahita buri wese agira ubuzima bw’ibigeragezo anyuramo, buri wese anyura mu masomo akagira icyo akuramo icyangombwa ni ukongera guhaguruka Imana ikagufasha ukongera ugatangira ubuzima bushyashya.”

Ray C

Ray C

Abanyamakuru bahise batangira kuganira na Ray C

Uyu muhanziazi yabwiye abanyamakuru ko nubwo ataje mu Rwanda gukora ibitaramo binini abazitabira ibyo azakora bazataha bishimye kuko nawe azagerageza kubashimisha. Urugendo rwo hanze ya Kigali uyu muhanzikazi azakora azerekeza muri mu karere ka Musanze aho afite igitaramo tariki 15 Nzeri 2017.

Source: inyarwanda.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Fc Barcelona itakaje undi mukinnyi ukomeye ku munota wa nyuma kuburyo butunguranye

Exclusive: Rutahizamu wa Fc Barcelona Lionel Messi ari mu nzira zerekeza muri Real Madrid(Inkuru irambuye)