in

Evariste washakanye na Mukaperezida ari mu bahatanira ikamba rya Mr Rwanda.

Kwizera Evariste wavuzweho cyane ubwo yasezeranaga na Mukaperezi Clotilde umurusha imyaka 27, ari mu bamaze kwiyandikisha bifuza guhatanira ikamba ry’umusore uhiga abandi mu bwiza mu Rwanda [Mister Rwanda].

Nyuma y’ibyumweru bitatu hafunguwe uburyo bwo kwiyandikisha ku bifuza guhatana mu irushanwa Mister Rwanda, hamaze kwiyandikisha abagera kuri 300.

https://www.instagram.com/muhigira_evariste/p/CViaZHutMl4/?utm_medium=copy_link

Muri aba bamaze kwiyandikisha barimo n’abasanzwe bazwi barimo Kwizera Evariste wagarutsweho cyane muri 2019 ubwo yasezeranaga na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27.

Uyu musore warongoye afite imyaka 21 y’amavuko agasezerana na Mukaperezida w’imyaka 48 y’amavuko, mu minsi ishize bongeye kuvugwaho cyane ubwo byatangazwaga ko uyu mugore ubu atwite.

Kwizera Evariste na we akaba ari mu bantu 300 biyandikishije ku rubuga bifuza kujya guhatana mu irushanwa rya Mister Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: umugore yahubutse mu modoka igenda agwa muri kaburimbo arimo kwifata amashusho

Amashusho ya Young Grace agaburira umwana we yashimishije ababyeyi benshi.