Watermelon ni urubuto rufite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu kandi rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi rukaba rwifitemo ubushobozi bwogukiza uburemba ku gitsina gabo ndetse no kongera amavangingo igitsina gore.
Dore akamaro ku rubuto rwa watermelon ku buzima bw’umuntu :
1. Watermelon igabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prostate :
Muri watermelon harimo ikinyabutabire cya antioxidant kizwi nka lycopene gifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate ku bagabo ndetse kikagabanya ibyago byo kurwara umutima.
2. Inoza igogora ndetse rikagenda neza : watermelon igizwe n’amazi kukigero cya 92% ndetse ikagiramo na fiber ibi bituma rinoga maze rikagenda neza cyane.
3. Igabanya umuvuduko w’amaraso :
Muri watermelon habamo amino acid inzwi nka citrulline ifasha umubiri kugabanya umuvuduko w’amaraso.
Citrulline ituma umubiri ukora ikinyabutabire cya nitrous oxide aricyo kigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.
4. Watermelon ituma amaso abona neza.:
Muri iru rubuto dusangamo vitamin A yiganjemo kuburyo ibafasha amaso kubona neza kandi ikayarinda indwara ndetse irinda gusaza vuba kw’amaso kubakuze.
5. Watermelon itera imikorere myiza y’umutima:
Urubuto rwa watermelon rwifitemo ikinyabutabire cya lycopene kimwe mu bitera imikorere myiza y’umutima ndetse kigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.