Ni kenshi cyane tunyura mu bibazo ariko kubyihanganira bikatunanira, rimwe na rimwe ugasanga bidukoresha ibyaha, bikavamo kwiyahura ndetse bikaba byatuma duteshuka no ku nshingano dufite.
Bavandimwe bene data, ndababwiza ukuri ko kwizera Yesu / Yezu Kristo nk’umwami n’umukiza nicyo kintu cyonyine kizagufasha guca mu bibazo urimo.
Wenda sindi intungane ku Mana ariko ngewe ikintu kima amahoro ni Ijambo ryayo. Niba wumva ufite ibibazo uko byaba bimeze kose, kandi ukaba ushaka kuruhuka uziyambaze Ijambo ryayo.
Wenda sindi intungane ku Mana ariko ngewe ikintu kima amahoro ni Ijambo ryayo. Niba wumva ufite ibibazo uko byaba bimeze kose, kandi ukaba ushaka kuruhuka uziyambaze Ijambo ryayo.
Ntibigusaba kuba ukiranutse cyangwa ufite impano zo gukiza indwara, kubonekerwa, guhanura, kubwiriza cyangwa izindi ! Ahubwo bigusaba ukwizera no kwemera gusa.
Igihe wumva uremerewe jya ufata bibiliya yawe, cyangwa korowani yawe, cyangwa se ikindi gitabo k’Imana ugisome. Ariko ndakubwiza ukuri ko nusoma icyo gitabo udafite ukwizera ntacyo bizakumarira, ariko niba ufite ukwizera kungana byibuza n’igice cy’urugemwe rw’ururo, uzasobanukirwa kandi imihangayiko yawe yose izashira.
Hahirwa uwizera ibyo atarabona kurenza uwizera abanje kwibonera. Kandi ntugahangayike wibaza uko ejo uzabaho kuko byose biri ku ingenga y’Imana. Dore ko utagomba kugerageza uwiteka Imana yawe.
Imana ibahe ibyo mu keneye ibavure n’imihangayiko yanyu mu izina ry’umwana wayo. Amena