Iyo telefoni iguye mu mazi ikamaramo umwanya munini ishobora no kupfa burundu niyo mpamvu twaguteguriye uburyo bworoshye wakoresha mi gihe uhuye n’icyo kibazo. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe mubyo wakora kugira ngo telefone yawe itavamo bateri ibashe kurokoka amazi.
Mugihe telefone itavamo bateri ikagwa mumazi uzahite ukora ibi bikurikira:
●Hita uyizimya
Ikintu cya mbere uzihutira ukimara kuyikura mumazi nuguhita uyizimya ako kanya. Ibi nukubera ko mu gihe umuriro w’amashanyarazi wakomeza gutembera mubyuma bitose, bishobora gutera ibindi bibazo muri telefone imbere. Iyo phone zimije rero iryo tembera ry’umuriro ntariba rihari, bivuze ko rero nicyo kibazo kidashoboka.
●Kuramo simcard na memory card.
Kuramo burikintu cyose gishobora kuvamo, harimo memory card na simcard. Gusa wibukeko iyi phone itavamo bateri, rero ntuzagerageze gufungura ibyuma biyigize ngo ukuremo battery. Kimwe mubyo ugomba kuzirikana nuko mugihe urimo gukuramo ibikoresho twavuze utagomba kuzunguza telefone cyane, ibi nukubera ko uko ukomeza kuzunguza telephone bishobora gutuma amazi abona inzira yo kugera aho atari yageze.
●Hanagura/umutsa telefone
Hanaguza agatambaro koroshye ndetse ubikore gacye Dyane witonze, hano icyo ugomba gukora nuguhanagura buri gice cyagezeho amazi ubasha kugeraho.
Kuriyi nshuro nabwo uzirinde ibi bikurikira:
- Ntuzigere ushyira icyo gitabaro cyangwa ipamba mu mwanya bacomekamo sharijeri kuri telephone
- Mugihe uri kuyihanagura kandi irinde gukanda akantu na
- Wizunguza phone
- Uramenye ntuyumutse ukoresheje ibyuma bitanga umuyaga (fan)
- Ntuyicomeke ku muriro.
- Ntuzakoresheje ibyuma byumutsa imisatsi ngo wumutse telefone.
●Intambwe ikurikira nukumutsa telefone
Hano ufata agatambaro kumutse neza kandi gasa neza maze ukarambikaho ya phone, uyirekeraho hagati y’isaha imwe n’ebyiri, nyuma yuwo mwanya wose noneho ushatse wakwatsa telefone yawe nk’uko bisanzwe.
Nuramuka ibi byose ubikoze neza nkuko bisabwa turizera ko telefone yawe izongera kuba nzima.Nibyanga uzayishyane ku batekinisiye bagufashe.