Isi iri gutera imbere cyane,ubu ibihugu by’ibihangange mu ikoranabuhanga birakataje gusimbuza muntu, ikindi kintu gikora kumurusha ariko kidasaba umushahara (Robot) ,uko amarobot yiyongera niko akora akazi mwene muntu yakoraga maze agasubizwa ku isuka nk’uko benshi babivuga.
Robot yambere yakozwe mu mwaka w’1954 n’umugabo witwa George Devol nyuma uko inganda zagiye zitera imber niko abakora amarobot bagiye bakataza kuko babonaga batakaza amafaranga menshi arimo ayo bishyuraga abakozi batagira ingano ndetse n’ayo babishyuriraga ubuvuzi.
Ubu abenshi bafite amakenga ntakabuza kuko University yambere kuy isi ,MIT (Massachusetts Institute of Technology ) yamaze kugaragaza ubwonko bw’ubukorano bugomba gukoreshwa muri Robot zigezweho (Modern Robots) ,ubu bwonko ikabva yaravuze ko buruta ubw’umuntu usanzwe. mu mushinga ugikomejwe n’akanama k’impuguke ka MIT kiswe ConceptNet Team ,wagaragaje ko ubwonko bamaze gukora buruta ubw’umuntu w’imyaka 4 ariko bukarutwa b’ubw’umuntu w’imyaka 5 n’7. gusa ngo ikiza kuri MIT n’uko ubu bwonko bwongera ubushobozi nk’ubwa muntu.
N’ukuvuga ko mu gihe kitarambiranye izi Robot zizashyirwamo ubwonko buruta ubwacu abantu maze zigashoka akazi zikagakora ku buryo hazirukanywa abakozi benshi cyane abakora mu nganda,ibi ntawabihakana kereka utazi ko abayapan bashyize hanze ko mu mwaka wa 2017 bazaba batangije uruganda rukorwamo n’amarobot gusa ,uru ruganda rukazaba rukora ibireti (World’s first robot Firm) uru nirwo rwa mbere ruzaba rubayeho ku isi rukorwamo n’amarobot gusa nk’uko mailonline ibitangaza.
Ubu bwonko bw’ubukorano (Artificial Intelligence) bwagiye bwemerwa na benshi ko buzazahura ubukungu bw’isi dutuye gusa hari n’ababukemanze ndetse kuribo bumva butazahira abashakashatsi ba MIT kuko babubona nk’ubuzarangiza isi.