Akenshi urubyiruko rw’abasore cyane cyane abakiri bato baba bibwira ko umuntu ufite amabere manini aba abikura ku gukora imibonano mpuzabitsina kenshi cyane. Gusa abahanga mu by’ubuzima siko bo babisobanura, impamvu ni izindi ari nazo dusanga muri yi nkuru.
Ibaze nawe, ubuse bibaye aribyo abacuruza ku muhanda benshi bazwi nk’indaya baba bagira amabere angana ate? nahose buriya bariya bafite mato baba badakora imibonano mpuzabitsina?
1.Ukwezi k’umugore: Ihindagurika ry’imisemburo biturutse ku kwezi k’umugore ishobora gutera kubyibuha kw’amabere, si kuri buri mugore ariko. Kwiyongera k’umusemburo wa Estrogen gutera no kwiyongera kw’ingano y’amabere. Nyuma y’igihe ariko nk’iminsi 14 mu kwezi kwawe uyu musemburo ntuba ugitera izo ngaruka. Umusemburo wa Progesterone kandi nawo ushobora gutera kubyibuha kw’amabere.
2.Konsa: Konsa nabyo bishobora kuba imbarutso yihuse yo kongera ingano y’amabere. Amabere ashobora guhinduka mu ngano bitewe n’ingano y’amashereka arimo ako kanya. Macye, ibere rikaba rito. Yaba menshi ibere naryo rikaba rinini.
Imiti imwe n’imwe: Gufata imiti imwe n’imwe nabyo biri mu bishobora kongera ingano y’amabere, nko gukoresha ibirini birinda gusama no kuboneza urubyaro, ubuvuzi bujyanye no kugenzura umusemburo wa Estrogen ndetse n’imiti y’indi ijyanye no kugenzura ukwezi kwawe nk’imiti yifashishwa mu gihe cy’ububabare mu mihango.
3.Gutwita: Iyo umugore cg umukobwa atwite amabere ye yiyongera mu ngano akabyibuha, ibi ahanini biba biturutse ku misemburo ye yo muri icyo gihe aho imutera kongera amatembabuzi aba ari mu mabere ahanini yose iba igamije kuzarera no gukuza umwana. Muri ibi bihe ariko si amabere yonyine abyibuha, hari n’ibindi bice byiyongera mu ngano impamvu ikaba gutwita.
Hari n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora gutera ibyibuha ry’amabere zirimo kubyibuha muri rusange, gukoresha ama vitamine atandukanye ndetse n’ibindi byaba bitemewe cyangwa se utandikiwe na muganga.
Ngayo nguko rero, ntibivuze ko uwakoze imibonano ariwe ibere ribyibuha, ahubwo nkuko tubibonye muri iyo nkuru hari impamvu nyinshi zitandukanye zatuma amabere abyibuha.