in

Ese koko Miss Uwase Muyango ntabwo yibarutse?

Nyuma y’amakuru yavugaga ko Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves bari mu byishimo byo kuba bibarutse imfura yabo ,kuri ubu biravugwa ko ashobora kuba atari ukuri ko koko yabyaye.

Mu nkuru ya InyaRwanda ivuga ko Muyango ubwe yahakanye ko yibarutse ndetse anayima n’ababivuze. Miss Muyango yagize ati:“Ariko icyakoza reka nkubwire ubu ndi kumva uri kunsetsa, ubu iri jwi ryanjye uri kumva ndi kuvuga nk’umuntu wabyaye koko. Ntabwo ari byo rwose ubungubu nari niryamiye rwose nanjye nta n’ubwo nari mbizi ariko ntabwo bintunguye kubera ko ibimvugwaho ni byinshi. Ikintungura ni uko nta muntu njya nima amakuru ariko njya gutungurwa nkabona abantu batwanditseho ibintu bitandukanye nyamara atari byo hhhh.”

Miss Muyango yabwiye abantu batandukanye bakunda kumwandikaho ibintu bitari byo ko rwose abiyamye agira ati: ’’Ndabiyamye abantu bandika amakuru atari yo, nta kindi kintu nababwira abantu byarancanze”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri usoje Ex-etat yahaye ikimenyetso cy’urwibutso mugenzi we amwandika mu mugongo (Amafoto)

Kera kabaye Meddy avuze ku byo kugura views yavuzweho