in

Ese byagenze gute kugira ngo indirimbo Bwiza yasubiranyemo na Miss Jojo ntijye hanze? Sobanukirwa

Umuhanzikazi Bwiza yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye ya mbere zitagaragaramo ’Beretirida’ yari yasabye ko yakorana na Miss Jojo cyangwa akaba yayisubiriramo.

Amakuru atugeraho avuga ko impamvu iyi ndirimbo ‘Beretirida’ itagaragaye kuri Album ya Bwiza, ngo ni uko hari ifoto ya Bwiza na Miss Jojo yagiye hanze kandi Miss Jojo atabishaka, akaba ariyo mpamvu yanze ko iyi ndirimbo ye isubirwamo.

Gusa abareberera inyungu z’umuhanzikazi Bwiza, bo batangaza ko impamvu iyi ndirimbo itagaragaye kuri Album ya Bwiza ngo ni ukubera impamvu bwite za Miss Jojo.

Bwiza uri kuzenguruka neza mu muziki nyarwanda, ni ubwambere ashyize hanze Album yise ‘My Dream’.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yari akana keza disi!: Ihere ijisho ifoto y’umuhanzikazi Alyn Sano yo mu mwaka wa 2014 urumirwa (ifoto)

Amabara! Gitifu yasuzumye ko igitsina cy’umukobwa yari agiye gusezeranya cyuzuye ku buryo umugabo azanyurwa mu gikorwa cy’abashakanye