in

Ese ahise aca impaka gute? Hamenyekanye abakinnyi 2 ba Rayon Sports banga ikintu ubuyobozi nabwo ntibugire icyo burenzaho kandi atari abayobozi muri iyi kipe

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports bakomoka hanze y’u Rwanda nibwo bavuga rikijyana muri iyi kipe kurusha n’abakinnyi bahawe kuyobora muri iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitwara neza muri iyi minsi nubwo iyi wikendi itabagendekeye neza nyuma yo kunganya ibitego 1-1 n’ikipe ya AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 23 wasojwe Shampiyona ihita iba isubitswe kubera ikipe y’igihugu.

Muri iki gihe ikipe ya Rayon Sports irimo kwitwara neza, abakunzi b’iyi kipe bemeza ko uku kwitwara neza abakinnyi babiri inyuma Ari Hertier Luvumbu Nzinga, Leandre Willy Essomba Onana ndetse na Joachim Ojera nubwo nta gihe kinini aramara muri shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma y’ibi byose YEGOB yaje gutohoza neza ngo imenye agaciro burya aba bakinnyi bahabwa cyane n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, tuza gusanga ko Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Leandre Willy Essomba Onana iyo basabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwakorera abakinnyi ikintu ntabwo batinda kuba bagikora.

Ntabwo muri Rayon Sports ari ho haba abakinnyi baba ari inkingi za mwamba kuburyo n’ubuyobozi bw’ikipe buba bubahereza icyubahiro ariko usanga muri iyi kipe ho aba bakinnyi nubundi nubwo baherezwa iki cyubahiro no mu kibuga hari icyo baba bakoze kandi cyiza ugereranyije n’ahandi Wenda ubuyobozi buba bwubaha abakinnyi bitewe nicyo bakora mu gihe icyo basabye batagihawe.

Aba bakinnyi bakomeje gufasha ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubu iyi kipe yabo ifite amanota 46 iri ku mwanya wa 3 ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 49 na Kiyovu Sports iri kumwanya wa kabiri n’amanota 47.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yaburiwe irengero habura amasaha ngo akore ubukwe

Umusaza yivuganye umugore babanaga ajya kwirega kuri polisi