Umukinnyi Wahoze ukina hagati mu kibuga ha Tothenham Hotspurs, Eriksen ubu uri muri Inter Milan yo muri Serie A, yamaze kwemeranywa niyi kipe ko bagomba gusesa amasezerano bafitanye kubwumvukane.
Nyuma yo kugira ikibazo cy’imihumecyere ubwo yakiniraga ikipe ye ya Danmark muri Euro, Eriksen yamaze kwemeranywa na Inter Milan kukijyanye n’itandukna nyuma yaho we ubwe atemerewe kongera kugaragara mu mukino numwe mu gihugu cy’Ubutaliyani nkuko byamaze kwemezwa n’ishyirahamwe ry’iki gihugu.
Ikipe ya Inter Milan yitezwe kuza gutangaza Aya makuru mu gihe kitari icyacyera nkuko Umunyamakuru ufite ubunararibonye ku makuru yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, Fabrizio Romano yabitangaje.
Nyuma yo kuza gutandukana, Eriksen azaba yigurisha nka Free Agent, Kandi nawe ku giti cye yiteguye kuba yajya gukorera mu bindi bihugu bitandukanye.
Amakipe menshi yo mu gihugu cy’Ubwongereza aravugwa cyane ko ashobora guha ikaze uyu mukinnyi mu kwezi kwa mbere, ubwo isoko ry’abakinnyi rizaba rifungurwa.
Kwikubitiro ikipe yahozemo ya Tottenham yifuza kuba yamugarura, siyo gusa na Newcastle United yifuza uyu musore.