in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Umugore yateye abantu kumirwa ubwo yakoreshaga ubukwe bukazamo abantu batanu.

Umugore wo mu gihugu cya Nigeria yateye abatari bake gutangara no kumirwa nyuma yo guhitamo gutumira abantu batanu mu bukwe avuga ko abantu benshi bamutera kubangamirwa no kugira siteresi(stress)

Mu butumwa Olufola Jesufemi yanyujije ku rubuga rwa Facebook, yatangaje ko akimenyana n’umugabo we yahise amubwira ko nibakora ubukwe adashaka kuzakora ubukwe burimo urusaku rwinshi cyangwa se abantu benshi. Uyu mugore kandi yavuze ko adakunda kuba ahantu hari urusaku rwinshi ndetse ko adakunda ahantu hateraniye abantu benshi.

Olufola yagize ati: “Ntabwo nigeze ngira inzozi zo kuzakora ubukwe bwitabiriwe n’abantu ibihumbi cyangwa miliyoni. Ibi ni impamvu zange bwite. Ahantu hari urusaku ntabwo mpakunda. Ntabwo mbyakira neza mu ntekerezo zanjye, ndetse bishobora no kuntera stress.”

Mu mezi macye mbere y’ubukwe bwe, uyu mugore ubwo yaganirizaga umugabo we iby’uko atifuza kuzakora ubukwe burimo abantu benshi, umugabo we yabanje kugira ngo ntabwo akomeje ariko we amubwira ko ibyo yamubwiye akomeje ariko abyifuza.

Uyu mugore yagiriye inama abifuza kurushinga ko bakwiye gupanga ubukwe bwabo bijyanye n’ubushobozi bwabo, ndetse bakanamenya uko bitwara nyuma y’amagambo abantu babavuga ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ubukwe bwabo.

Inkuru y’uyu mugore ikaba yatunguye abantu cyane muri Nigeria gusa hari bamwe bavuga ko bamushyigikiye bavuga ko ubukwe burimo abantu benshi atari bwiza,cyane cyane ko bitwara byin

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese Ruhumuriza James(King James) yaba ari mu rukundo rwihishwa ? (ifoto)

Eriksen agiye gusesa amasezerano yari afitanye na Inter Milan kubwumvukane