Ejo nibwo ku mugaragaro umutoza mushya wa Manchester United yatangiye akazi aho yasimbuye umutoza wari uyimaranye amezi make Ralf Rangnick nk’umutoza w’agateganyo, aho yavuye ku kuba umutoza agahita akomereza ku kuba umujyanama.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje impinduka zikomeye zigomba gukorwa mu kipe ko kandi ibyerekeye abakinnyi bo gusinyishwa bikiri mu nzira ndetse abazagenda nabo abaye abasezeye kuko hagiye gutangira amatwara mashya.
Erik Ten Hag nyuma yo kuva ku kazi ko gutoza Ajax yo mu Buhorandi, yahise atangira akazi katoroshye ko gutoza ikpe itarigeze ibona igikombe na kimwe muri Season ya 2021/22, ikaba itaranabonye umwanya uyemerera gukina Champions league.
Ubwo iyi kipe yabonaga umwanya uyemerera gusa gukina Europa league, nabwo byasabye ko West Ham itsindwa, Ten Hag yari ahibereye areba uko ikipe ye yandagazwa na Crystal Palace.
Ten Hag yagize ati:” intego nta zindi ni ugusubiza icyubahiro iyi kipe yahoranye ku mugabane wose w’uburayi mbese nk’uko twabikoze muri Ajax ubwo yigaragazaga hose I burayi.”
Ten Hag yashimangiyeko intego z’ibanze umwaka utaha ari ukuza mu myanya iyemerera gukina irushyanwa rya Champions league.