Ikipe ya Arsenal yahuriye n’ibyago kuri Etihad Stadium ubwo yatsindwaga na Manchester City ibitego bine kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 33 wa Premier League.
Ni umukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru, maze ku isaha ya saa Tatu kuri Etihad Stadium, Micheal Oliver atanangiza Umukino.
Man City yari murugo yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka Ederson, Walker, Dias, Akanji, Stones, Rodrigo, De Bruyne, Gundogan, Bernardo, Grealish na Haaland.
Manchester City itandindijemo ku munota wa 07 , Kevin De Bruyne yatsinze igitego cya mbere ahawe umupira na Erling Haaland abanje kwega muri Holding wa Arsenal.
Arsenal yari yabanje mu kibuga Ramsdale; White, Holding, Gabriel, Zinchenko; Partey, Xhaka, Odegaard; Saka, Jesus na Martinelli.
Manchester City yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 45+1 gitsinzwe na John Stones ku mupira watewe neza na De Bruyne kuri kufura, Stones arasimbuka akozaho umutwe.
Ku munota wa 54 Arsenal yaje gutsindwa igitego cya gatatu, gitsinzwe na Kevin De Bruyne wa Manchester City ahawe umupira na Haaland.
Ku munota wa 86 Arsenal nayo yaje kubona igitego cy’impozamarira cyatinzwe na Holding ahawe umupira na Leandro Trossard.
Ku munota wa 90+4 Erling Haaland yatsinze igitego cya kane cya Manchester City ahawe umupira na Phil Foden.