in

EPL: Mikel Arteta n’abasore be bongeye kwerekana ko gahunda ari igikombe

Igitego Gabriel Martinelli yatsinze

Ikipe ya Arsenal yatsinze Leicester City igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza.

Arsenal yaje mu mukino ishaka gukomeza gutsinda kugira ngo ishyiremo ikinyuranyo kinini hagata yayo na Manchester City ndetse na Manchester United ziyikurikiye.

Igitego Gabriel Martinelli yatsinze

Brendan Rodgers utameze neza kubera umusaruro nkene, yari kuri King Power Stadium yabanjemo Ward; Castagne, Souttar, Faes, Kristiansen; Dewsbury-Hall, Ndidi; Tete, Praet, Barnes na Iheanacho.

Arsenal niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 28 gitsinzwe na Leandro Trossard ahawe umupira na Xhaka. Icyi gitego cyaje kwangwa bitewe n’uko hari habanje kubaho ikosa , Ben White yari yabanje gufata ikiganza cy’umuzamu wa Leicester City.

Mikel Arteta wari wakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanzamo , maze ahitamo kwifashisha Ramsdale; White, Saliba, Gabriel, Zinchenko; Odegaard, Jorginho, Xhaka; Saka, Martinelli na Trossard.

Leicester City nayo ku munota wa 31 yatsinze igitego gitsinzwe na Kelechi Iheanacho ariko basanga yari yaraririye.

Jorginho ukomeje gusigariraho neza Tomas Partey

Igice cya mbere cyarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’imbaduko ku ruhande rwa Arsenal.
Ku munota wa 46 Arsenal yatsinze igitego gitsinzwe na Gabriel Martinelli ahawe umupira na Leandro Trossard.

Arsenal yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 55 gitsinzwe na Bukayo Saka ahawe umupira na Martinelli ariko , Martinelli mbere yo gutanga umupira yari yabanje kurarira bituma igitego bacyanga.

Umukino waje kurangira Arsenal itsinze igitego kimwe ku busa ihita iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 57.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo nyakuri: Nyamasheke umusore n’inkumi bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona basezeranye – AMAFOTO

Rutahizamu Joachiam Ojera yahawe agahimbazamusyi karuta aka bagenzi be nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Rutsiro FC