in

Emmanuel Okwii yabonye ikipe nshya y’igihangange

Rutahizamu w’umunya-Uganda, Emmanuel Arnold Okwi yamaze kubona ikipe nshya, nyuma yo gutera umugongo amakipe ya Rayon Sports na SC Kiyovu yifuzaga kumusinyisha mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Okwi usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda, yamaze gufata rutemikirere yerekeza muri Iraq ku mugabane w’Aziya, aho biteganijwe ko asinyira ikipe ya Al Zawraa yo mu cyiciro cya mbere, bitarenze kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri.

Arnold Okwi yakoze akazi gakomeye mu mwaka w’imikino uheruka, abasha gufatanya na bagenzi be bakinanaga muri Kiyovu Sports, basoreza imikino ya Shampiyona ya 2021-2022 ku mwanya wa kabiri bakurikiye APR FC.

Uyu rutahizamu usatirira ku mpande, yasoje amasezerano mu ikipe y’Urucaca, ihita yifuza kumwongera amasezerano ndetse na Rayon Sports yifuza kumusinyisha ariko yerekana ko yari afite gahunda yo gukina hanze y’Africa.

Okwi ngenderwaho muri ‘Uganda Cranes’ ni umugabo byanditswe ko afite imyaka 29 y’amavuko. Arangwa no gusatiranana imbaraga n’ubwenge mu kibuga, bimugira umwe mu bakinnyi beza babarizwa mu bihugu byo muri Africa y’ i Basirazuba.

Yatangiriye gukina umupira ku rwego ruzwi muri SC Villa yo muri Uganda mu mwaka wa 2009, nyuma akinira amakipe akomeye arimo Simba SC na Yanga Africans zo muri Tanzania, Sønderjyske yo muri Denmark, Al Ittihad yo mu Misiri, SC Kiyovu yo mu Rwanda n’andi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akayabo Bruce Melodie yakoresheje yishyiraho tattoo kaciye ibintu

Breaking news: umukinnyi ukomeye mu mateka ya ruhago yamanitse inkweto